ISBN-13: 9781495926426 / Angielski / Miękka / 2014 / 132 str.
Iki gitabo gishingiye kuri Kristo, ku musaraba we, no ku butumwa bwiza yatanze. Kibanda ku gusohozwa kw'isezerano Imana yatanze mu myaka ibihumbi bitatu ishize. Imana yasezeranye ko umunsi umwe izabana natwe, ikagendana natwe, ikaba Imana yacu natwe tukaba abantu bayo. Iri sezerano ryasohorejwe muri Yesu we wahindutse Imana mu bantu. Kristo yaje kutwereka uko Imana iteye, yatwaye ibyaha byacu kuriwe kandi ku musaraba yaciriwe urubanza aranabihanirwa kugirango tubohoke kw'iteka ry'urupfu bitera. Nguko uko Imana iteye. Muri Yesu honyine hari imbuto z'ubutumwa bwiza utasanga ahandi hose habaho. Imbuto zizatuma ubaho ubuzima buhimbaza Imana gusa kubw'urukundo n'ubuhanga bw'Imana bidasanzwe. Dr Desmond Ford yanditse ibitabo byinshi ku butumwa bwiza bwa Kristo. Yashyizeho ishyirahamwe ryitwa "Ubutumwa bwiza butagira umupaka," bugenda busohora inzandiko ntoya z'ubutumwa bwiza, afite umurongo wa wa interineti avugiraho ubutumwa bwiza bugasohoka mu mu buryo bw'amashusho, ndetse ajya afasha mu materaniro menshi.