ISBN-13: 9781500346324 / Kinyarwanda / Miękka / 2014 / 42 str.
Mu gihe Kagame yivugiye ko azaturasa kumugaragaro, aduhiga n'abicanyi be, twagombye gushikama tukamuhangara, nk'uko Dawudi yahangaye igihangange Goliyati, avuga ati: "Uyu mufilistine ni nde uhangara ingabo z'Uwiteka Imana." Turimo turubaka ingabo zikomeye zigizwe n'abanyarwanda bibohoye, bakoresheje intwaro y'amahoro, ukuri no gushyira hamwe. Igihangange kizatsindwa vuba. Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndabakangurira kwica umudayimoni wo guhora mwirega no guhorana ipfunwe, guhora mwumva ko ari "Twebwe na Bariya," ukwikunda n'inda nini, guhora mwumva ko bazabibakorera, ubwoba no kuzarira, no kubaho mu kinyoma no kwibeshya. Mwese hamwe mukomeze icyo mwiyemeje. Vuba vuba izo nshingano mutangire muzishyire mu bikorwa. Nibitaba ibyo, muzapfira mu mibabaro mugaraguzwa agati, n'ababakomokaho bose bazahora ari abacakara. Twese hamwe tuzatsinda, twubake u Rwanda twese twibonamo.